14/09/2025
Ubukwe ni umunsi umwe udasanzwe, ariko ari umunsi w’amateka mu buzima bw’umuntu wese. Ni intambwe ikomeye isaba gutegurwa neza, kuko ikunze gutwara amafaranga menshi kandi iyo bidakozwe neza benshi baza kwicuza aho kwishimira urwo rugendo.
Kugira ngo ubukwe bwawe bugende neza, busigare mu mateka yawe nk’igisigo cyiza, kandi ubane akaramata n’umukunzi wawe, hari ibintu by’ingenzi utagomba kwibagirwa:
1. Gufata umwanya wo gutegura hakiri kare – Ibi birinda akavuyo n’imyanzuro yihuse.
2. Kumenya ingengo y’imari neza – Buri kimwe kibe gifite amafaranga yagenewe, bikakurinda ibihombo.
3. Guhitamo neza aho ubukwe buzabera – Ahantu heza hatuma ubukwe bwawe burushaho kugira agaciro.
4. Kugirana amasezerano asobanutse n’abatanga serivisi – Decoration, catering, ababyinnyi, abacuranzi n’abandi bose mukorane neza.
5. Gufata umwanya wo kugisha inama – Kwifashisha abahanga cyangwa abacuruzi b’inzobere mu bukwe nk’ UBUKWE HUB LTD bikurinda amakosa akenshi akorwa.
6. Kwita ku ruhare rw’imiryango – Ubukwe ni n’umwanya wo guhuza imiryango, ni ngombwa kubaha umwanya.
7. Kwita ku mubano n’urukundo – Ibikorwa byose bigamije kubaka ejo hazaza heza n’uwo mukundana.