20/11/2014
Uyu munsi, twizihije isabukuru y’imyaka 25 y’Amasezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira bw'Abana, hakaba habaye n'Inama ya 10 y'Abana mu rwego rw'igihugu, mu Rwanda. Nishimiye kwifuriza abana bose bo ku isi n'abo mu Rwanda by'umwihariko ishya n'ihirwe. Icyo nababwira kuri uyu munsi ni iki: "Uburenganzira bwanyu ni inshingano zacu. Tuzabuharanira kugira ngo ntimuhungabane, kuko muri ejo hazaza hacu. Nitwubahiriza uburenganzira bwanyu, bizabafasha namwe kubahiriza ubw'abandi, maze mwubahirizze na mwe inshingano zanyu. Imana Ibarinde. Irabakunda. Nanjye ndabakunda." / Aujourd'hui, nous avons célébré le 25ème anniversaire de la Convention Internationale des Droits de l'Enfant et il y a eu la tenue du 10ème Sommet National des Enfants au Rwanda. Je suis heureux de souhaiter à tous les enfants du monde et du Rwanda en particulier, bonheur et prospérité. Voici ce que je voudrais leur dire aujourd'hui: " Vos droits sont nos devoirs, nous allons y veiller pour que vous ne soyez perturbés par rien, car vous êtes l'avenir de nos pays. Si nous respectons vos droits, cela vous aidera à respecter ceux des autres, donc, à respecter vos devoirs aussi. Que Dieu vous protège. Il vous aime. Je vous aime aussi."